Kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 kamena 2018, umuryango Rwanda We Want wateguye inama ya kabiri igamije kugaragaraza uruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ingaruka za Jenoside. Iyi nama yari yitabiriwe n’impunguke zitandukanye harimo Dr Eric NDUSHABANDI umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ndetse n’ibiganiro bigamije amahoro I.R.D.P, Dr Darius GISHOMA Impunguke mu mitekerereze ya muntu akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Madamu Assumpta MUGIRANEZA Impuguke mu mitekerereze ya Muntu akaba n’impuguke mu mateka, Madamu Jeannette MUKAMUNANA ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Gasabo. Umushyitsi mukuru muri iyi nama kandi yari Bwana Faustin MAFEZA waje ahagarariye komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside C.N.L.G.
Dr Eric NDUSHABANDI, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ndetse n’ibiganiro bigamije amahoro (I.R.D.P) yasobanuye ko kugirango Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ishobore kubaho byafashe igihe kirekire bityo n’urugendo rwo kwiyubaka rukaba rugomba gufata ikindi gihe kirekire. Yasobanuriye urubyiruko intambwe eshanu zishobora kwifashishwa kugirango habeho ubukangurambaga ku ngengabitekerezo runaka. Izi ntambwe eshanu kandi akaba yarasobanuye ko zanakwifashishwa mu kugirango habeho kurwanya ingengabitekerezo mbi. Muri izo ntambwe eshanu zo kwiyubaka harimo:” Ubumenyi n’imyemerere ya muntu, ibi bikaba bijyana no kumenya ibyabaye mbere na mbere ububi bwabyo kugirango tugire aho duhera tubyamagana kandi tubyirinda. Harimo kandi Ibyiyumviro ndetse n’imbamutima za buri wese, Aha akaba yarasobanuye ko nyuma yuko abanyarwanda twese ububi bwa Jenoside bwatugizeho ingaruka tugomba gufata iyambere dukumira icyashaka kugarura ayo macakubiri. Aha yatanze urugero rw’ukuntu rimwe yagiye kwibuka akabona abana bato batabonye Jenoside bafashe urumuri rw’icyizere agaturika akarira. Yavuze ko icyamuteye amarira arikintu icyo aricyo cyose cyagerageza kuzimya urwo rumuri rw’icyizere, gusa akaba ashimangira yuko intambwe abanyarwanda bari gutera mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari intambwe nziza kandi itanga icyizere ku Rwanda rwejo. Harimo kandi Indangagaciro na kirazira y’umunyarwanda, hakazamo kandi ibikorwa bya buri munsi umuntu akora mu buzima busanzwe ndetse n’icyerecyezo buri wese aba afite mu buzima bwe. Yakomeje ashimangira ko aho u Rwanda rugeze Atari ahantu horoshye bitewe naho rwavuye ariko ikigomba gushishikaza buri wese n’ejo hazaza heza hazira ubwoba ndetse n’amacakubiri.
Ubwo Dr Darius GISHOMA umwarimu muri kaminuza yaganirizaga urubyiruko yatanze ingero zikomeye cyane nk’umuganga ndetse n’impuguke mu mitekerereze ya muntu ku bisigisigi ndetse n’inkovu Jenoside yasize mu banyarwanda. Yavuze ko inzira ikiri ndende, ariko kuba ari ndende ntibyatera ubwoba abanyarwanda kuko nabo bayigeze kure. Yashimangiye ko ibikorwa byiza ndetse n’urugero rwiza ubuyobozi buha abanyarwanda bigomba kuba imbarutso y’icyizere cy’ejo hazaza ndetse n’akabando kazasindagiza abasizwe iheruheru na Jenoside.
Intumwa y’akarere muri iyi nama, Madamu Jeannette MUKAMUNANA ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Gasabo yashimye urubyiruko rugize umuryango Rwanda We Want ku bw’igitekerezo cyiza cyo guhugura bagenzi babo mu ngeri zitandukanye banabemerera ubufasha ubwo aribwo bwose bazakenera mu karere ka Gasabo. Yashimangiyeko ibikorwa nkibi byagakwiye kugera mu gihugu hose no ku rubyiruko rwose kugirango ejo hazaza h’igihugu ndetse n’imbaraga z’iighugu arirwo rubyiruko bagire intumbero imwe iganisha ku iterambere rirambye ndetse no ku Rwanda rwiza ruzira amacakubiri.
Umushyitsi mukuru muri iyi nama waje ahagarariye CNLG Bwana Faustin MAFEZA yashimye iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’umuryango Rwanda We Want yemeza ko ibikorwa nk’ibi biganisha igihugu cyacu ejo heza. Yakomeje kandi agaragaza inkomoko ya Jenoside nkuko byagarutsweho mu mikino ndetse no mubiganiro byatabutse mbere muri iyi nama. Yagarutse kandi k’uruhare rw’ubuyobozi bubi mu gutegura no mugishyira mu bikorwa Jenoside. Ikindi kandi yagarutseho ni uruhare rw’urubyiruko mu gushyira mu bikorwa Jenoside. Yakomeje avuga ko nubwo bwose Jenoside yashizwe mu bikorwa n’urubyiruko ariko ari n’urubyiruko rwayihagaritse bityo intumbero, imbaraga ndetse n’ibikorwa byacu byagakwiye gufatira urugero ku cyiza cyakozwe n’urubyiruko rwahagaritse Jenoside bityo buri wese akaba agomba kugira uruhare mu kubaka igihugu cyiza cyizira amacakubiri.
Muri iyi nama kandi hanakinwemo ikinamico yateguwe ni’itsinda Sauti Rwanda. Uyu mukino wari uwo kwerekana ingaruka za Jenoside ku rubyiruko ariko harimo n’ubutumwa bw’icyizere cy’ejo hazaza.