‘The Rwanda We Want’, Ishusho y’abayobozi b’ahazaza b’u Rwanda – Rwanda We Want

‘The Rwanda We Want’, Ishusho y’abayobozi b’ahazaza b’u Rwanda

Urubyiruko rwiga muri Glory Secondary School mu Karere ka Gasabo, rwibumbiye mu itsinda “Rwanda We Want”, rigamije gutanga umusanzu mu gutangira kwitegura kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza, rwibukijwe ko buri muntu wese ashobora kuba umuyobozi kuko bidasaba igihagararo cyangwa ikindi kintu gihambaye.

Iri tsinda ryashinzwe n’Umusore w’imyaka 19, Tristan Murenzi, hamwe na bagenzi be biganaga muri iryo shuri, umwaka ushize, ritumira abayobozi mu nzego zinyuranye bakabaha impanuro ku miyoborere zishobora kubafasha kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza nkuko nabo babyifuza.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’umwaka iryo tsinda rimaze rishinzwe, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri icyo kigo, rwagize amahirwe yo kubona ibiganiro bitandukanye, birimo icy’imiyoborere rwagejejweho na Gasamagera Wellars, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amahugurwa n’Imicungire y’Abantu n’Ibintu (Rwanda Management Institute).

Mu kiganiro cye, Gasamagera yibanze ku kwereka urubyiruko ko ubuyobozi buriho ubu bwigiye ku mateka, bitewe n’uko butabonye amahirwe nk’ayo bo bafite ubu ngubu.

Ati “Urubyiruko rw’ubu nta handi rufite ho kwigira uretse mu biganiro nk’ibyo mu matsinda nka ‘Rwanda We Want”.

Yakomeje asaba urubyiruko kudasigara inyuma, ruharanira kugendera ku muvuduko u Rwanda ruriho mu iterambere, arwibutsa ko ’Kuyobora bidasaba igihagararo ahubwo bisaba ubumenyi n’ubuhanga’.

Gasamagera yagize ati “Iyo tuvuga ubuyobozi mugomba kumenya ko aba ari bo bayobozi b’ejo. Iyo rero bo ubwabo bagize igitekerezo nk’iki cyo gushinga itsinda nk’iri rituma baganira ku bibazo by’ubuyobozi, iyo nyito ‘The Rwanda We Want’, bashaka kuvuga bati ‘igihugu cyacu uko tukifuza ejo hazaza’, ni igitekerezo cyiza, bivuze ko tugomba kugishyigikira.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo bwo gushyiraho amatsinda ari uburyo bwiza bwo kurema abayobozi b’ejo hazaza, kuko ishuri (amateka) abariho ubu bigiyemo, uru rubyiruko rudateze kuribona.

Ati “Uhereye kuri iki gihe barimo, bagatangira kuganira ku by’ubuyobozi bwiza, bagakura babisobanukiwe, si kimwe no gufata umuntu mukuru ngo utangire kumubwira ubuyobozi bwiza n’uruhare rwe. Icyo gihe nta kikwizeza ko ibyo umubwira abyumva nk’uko nk’aba babyumva. Ni uburyo rero bwo kubarema mu bitekerezo bakumva uruhare rwabo mu buyobozi.”

Ishimwe Kaleb wahize abandi mu kwitabira ibiganiro no kwitwara neza mu biganiro mpaka muri uyu mwaka wa mbere “Rwanda We Want’ imaze, yatangarije IGIHE ko yifuza kuzaba Perezida wa Repubulika, bityo ibiganiro bahabwa ku miyoborere bikaba bigenda bimwugururira amarembo, ahereye ku buzima bwe mu ishuri yigamo.

Yagize ati “Icyo nkuyemo ni uko ikintu cyose kugira ngo umuntu akigereho, agomba kubanza gukurikira inyigisho, ndetse ibiganiro mpaka n’amarushanwa mu mbwirwaruhame dukora, biba bishingiye ku byo tuba twarize mu bihe bitandukanye. Izo nyigisho tuba twarakurikiranye, iyo zigize icyo zikumarira usanga nta kibazo.”

Mu gusobanura inkomoko y’iryo tsinda, Murenzi yavuze ko ryatangiye mu 2015, igitekerezo cyaryo kivutse kuri ‘The Africa We Want’ imwe mu nsangamatsiko zaganiriweho mu nama ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye mu Rwanda mu 2014, aho abayiganiragaho barimo na Perezida Kagame barebaga uko Afurika yaba imeze mu 2063.

Umwe mu myanzuro yafashwe icyo gihe, harimo no gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza, ari bwo Murenzi yahise abishyira mu mibereho y’Abanyarwanda, azana “The Rwanda We Want.”, ahereye mu kigo yigagamo.

Iri tsinda rimaze gushinga imizi ku buryo rigiye kugaba amashami mu bindi bigo byo mu Karere ka Gasbo, mu Karere ka Nyarugenge, badasize na Rulindo yamaze gutumira abariyoboye ngo bajye gushingayo ishami.

Gasamagera yabwiye uru rubyiruko ko nta handi rwakwigira iby’imiyoborere uretse mu matsinda abahuza

Murenzi washinze iri tsinda avuga ko igitekerezo cyo kurishyiraho yagikuye ku nama ya BAD yari yabereye i Kigali

 

Share