Reba hano uko ibikorwa byo gusoza imirimo y’umwaka 2017 ya Rwanda we want yagenze mu karere ka gasabo – Rwanda We Want

Reba hano uko ibikorwa byo gusoza imirimo y’umwaka 2017 ya Rwanda we want yagenze mu karere ka gasabo

Ku italiki ya 18 ukwezi kwa cumi 2017 nibwo mu karere Gasabo mu ishuri rya Glory secondary School hasozwaga ibikorwa n’amahugurwa by’umuryango Rwanda We Want byari byaratangijwe ku mugararagaro ku italiki 8 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka na Nyakubahwa Mberabahizi Raymond umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo. 

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Glory Secondary School ari naho uyu muryango watangiriye. Abanyeshuri 83 nibo bitabiriye aya mahugurwa ariko ababonye impamyabumenyi z’amahugurwa ni 25 gusa kuko nibo bashoboye kwitabira ku kigero cyari giteganyijwe. Abahungu muri rusange bitabiriye aya mahugurwa bari ku kigero cya 50.6% naho 49.3 %  ni abakobwa.

Umuhango nyirizina waranzwe n’ubuhamya bwa bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa aho basangije bagenzi babo ibyo bigiyemo, byerekereye indangagaciro z’umunyarwanda ndetse niz’imiyoborere myiza. Aba banyeshuri bagiye bagira amahirwe yo kuganira imbonankubone na bamwe mu bayobozi, abikorera ndetse n’izindi nzego za Leta zitandukanye zagendaga zibaganiriza kubyerekeye imiyoborere myiza banabategura kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza nkuko intego y’uyu muryango ibivuga.

Ifoto yurwibutso ya Comite ya Rww muri GSS
Ifoto yurwibutso ya Comite ya Rww muri GSS
Ubwo abanyeshuri bahabwaga Certificat
Ubwo abanyeshuri bahabwaga Certificat
Umuhuzabikorwa wa Rww muri Glory Secondary School
Umuhuzabikorwa wa Rww muri Glory Secondary School
Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho mu muryango Rww
Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho mu muryango Rww

Mu butumwa bw’umuyobozi mukuru w’umuryango Rwanda We Want, Murenzi Tristan yagejeje kubari bitabiriye uwo muhango bwasomwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho Manzi Remy Fellin yashimye buri wese witabiriye ibikorwa n’ibiganiro byakozwe muri uyu mwaka yaba umuyobozi wabashije kuganiriza abanyeshuri ndetse n’abanyeshuri bahugurwaga kubwitange n’umuhate buri wese afite mu guteza imbere ubuyobozi bwiza buhereye mu bakiri bato. Yakomeje ashimira ndetse anashishikariza abakiri bato gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byabo bya buri munsi kuko ubuyobozi bwiza buhera kukuyobora ubuzima bwawe ukora icyiza, ukanamaganira kure ikibi. Yakomeje asaba abigishwa ko kugirango ugere ku nzozi zawe bisaba gushyira umuhate mubyo ukora ndetse no kugira umuyoboro muzima w’ibitekerezo byawe.

Share