Birashoboka: Urubyiruko rurasabwa kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera ku byo rwifuza – Rwanda We Want

Birashoboka: Urubyiruko rurasabwa kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera ku byo rwifuza

Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Birashoboka’, urubyiruko rwo mu ishuri Glory Secondary School riherereye mu mugi wa Kigali rwaganirijwe na bakuru barwo bamaze gutera intambwe mu kwiteza imbere, rusobanurirwa ko ntacyo rutageraho mu gihe ibitekerezo byarwo byahora biyobowe n’ikizere no gukorera ku mihigo igamije kugera ku byiza. 

Urubyiruko rweretswe ko ibanga ryo kugera ku ntego ari uguhorana ikizere

Ni mu biganiro byiswe ‘Birashoboka’ byateguwe n’umuryango RWW (Rwanda we Want) w’urubyiruko rukiri mu mashuri ruharanira ko bagenzi barwo bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Buchana Patrick uyobora ikigo AC Group Ltd gicunga ishoramari ry’amakarita akoreshwa mu ngendo ya Tap and Pay, yasabye uru rubyiruko guhorana ikizere kuko benshi bagiye basubira inyuma mu ishoramari babitewe no gucika intege.

Ati “ Iyo ushaka gutsinda mu buzima ugomba kuba udacika intege kandi ukagira ubushake mu byo ukora byose, ukaba utita ku byo abantu bavuga.”

Uyu muyobozi wa Tap and Pay yasabye aba basore n’inkumi bo muri Glory Secondary School kurangwa n’imyitwarire ihwitse mu byo bakora byose no gutega amatwi buri wese kuko na byo biri mu bituma umuntu agera ku nsinzi.

Khalid Nshuti uyobora Camellia Ltd na we waganirije uru rubyiruko  yarusabye kureba kure bakerekeza ibitekerezo byabo ku mishanga yagutse ubundi bagakorera ku ntego.

Ati “Iyo ushaka kugira icyo ugeraho, ugomba gutekereza mu buryo butsinda no kurusha abandi, ugomba gutekereza mu buryo budasanzwe uzakora.”

Nshuti wasabaga uru rubyiruko guhora rwiyumvamo ubushobozi, yabwiye uru Rwanda rw’ejo ko mu byo bakora bagomba guharanira kuza ku isonga. Ati “…Niba ukora ikintu runaka ukagomba kurusha abandi.”

Murenzi Tristan uyobora umuryango RWW wateguye iki kiganiro nkarishyabumenyi avuga ko ibiganiro nk’ibi baba babyitezemo impinduka mu mitekerereze y’urubyiruko kuko ari yo ntego y’uyu muryango.

Avuga ko umuntu ategura ejo he hakiri kare ariko akagira amahirwe iyo abonye inyigisho z’abantu bagize ibyo bageraho nk’aba baganirije urubyiruko.

Avuga ko bifuje ko uru rubyiruko ruganirizwa n’abateye intambwe mu ishoramari kuko ari ntego ya Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abaturarwanda kwihangira imirimo mu ishoramari.

Ati “Kugira ngo igihugu gitere imbere biterwa n’inkingi nyinshi, nka politiki, ubucuruzi, sport, iyobokamana n’ibindi ariko twibanze kuri gahunda yo kuyobora mu bucuruzi, ugomba kuba ifite izihe ndangagaciro kugira ngo ugere kure.”

Uyu muryango RWW usanzwe utegura ibiganiro nk’ibi bigamije gukarishya urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo ruzarangize amasomo yarwo rudahanze amaso ku mirimo yahanzwe n’abandi ahubwo na rwo rwihangire iyarwo kugira ngo rufashe Leta kugera ku ntego yihaye.

Patrick Bucyana umuyobozi wa AC Group Ltd yasabye urubyiruko kumva ko bishoboka

 

Urubyiruko rwagaragaje ko rwari runyotewe n’ibi biganiro nkarishyabumenyi

 

Umuyobozi wa Camelia Group Ltd Khalid Nshuti na we yahaye impanuro uru rubyiruko

 

Bamwe mu bagize ibikorwa bageraho baganirije urubyiruko muri Birashoboka

 

Bamwe mu bagize ibikorwa bageraho baganirije urubyiruko muri Birashoboka

 

Murenzi Tristan washinze RWW avuga ko kuba umugabo bitangira kare

 

Ibiganiro byari bigamije gukarishya uru rubyiruko
Share