Dore uko umuhango wo gusoza ibikorwa by’umuryango Rwanda we want by’umwaka wa 2017 mu karere ka Rulindo wagenze – Rwanda We Want

Dore uko umuhango wo gusoza ibikorwa by’umuryango Rwanda we want by’umwaka wa 2017 mu karere ka Rulindo wagenze

Taliki ya 24 z’ukwezi kwa cumi nibwo mu karere ka Rulindo, mu rwunge rw’amashuri ya Gasiza habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’umwaka wa 2017 by’umuryango Rwanda we want mu karere ka Rulindo. Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bari barangajwe imbere na bwana Prosper Mulindwa, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo.

Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byamuritswe n’abanyeshuri bitabiriye amahugurwa y’umuryango Rwanda We want mu rwego rwo kugaragaza umusaruro bavanye mu nyigisho bahabwaga buri wa gatatu wa buri cyumweru ndetse no guhabwa impamyabumenyi ku bjyanye n’imiyoborere myiza mu mahugurwa bahawe. Ibi bikorwa byari byaratangijwe ku mugararo mu kwezi kwa gashyantare taliki 13 uyu mwaka. Abanyeshuri babinyujije mu ikinamico, mu mivugo ndetse no mu ndirimbo bagaragaje ubumenyi bakesha ababahuguye ku bijyanye no kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza ndetse no gutangira gutozwa kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Umuyobozi w’umuryango Rwanda We Want Murenzi Tristan
Umuyobozi w’umuryango Rwanda We Want Murenzi Tristan

Mu ijambo umuyobozi w’umuryango Rwanda We Want, Murenzi Tristan yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango, yashimye abanyeshuri bitabiriye amahugurwa ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’umuryango Rwanda We Want, ashimira ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cya Gasiza butahwemye gufatanya nabo mu mikorere ya buri munsi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo Prosper Mulindwa
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo Prosper Mulindwa

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo yabwiye abanyeshuri bahuguwe ko bafite amahirwe adasanzwe mu kuba baratangiye guhugurwa ku byerekeye imiyoborere myiza bakiri bato. Yakomeje gukangurira abanyeshuri bose gukomeza kwitabira ibikorwa bya Rwanda We Want kuko bituma biyubakira ejo heza habo nk’abanyarwanda. Uyu muyobozi kandi yanaboneyeho gushimira ubuyobozi bwa Rwanda We Want ku musanzu mwiza batanga mu guhugura abayobozi b’ejo hazaza.

Share