Kurikirana uko urugendo rw’umuryango Rwanda we want rwagenze mu mwaka wa 2017 – Rwanda We Want

Kurikirana uko urugendo rw’umuryango Rwanda we want rwagenze mu mwaka wa 2017

Umuryango Rwanda we want umaze imyaka itatu utangije ibikorwa byawo mu Rwanda, bigamije kuzamura imyumvire y’imiyoborere myiza mu rubyiruko ndetse no kuruhugura kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza, muri uyu mwaka turi gusoza wa 2017, uyu muryango wabashije gukora ibikorwa bitandukanye bishingiye ku gushimangira intego zawo ndetse no gukomeza guhugura urubyiruko kugira imyumvire yo kwiremamo icyizere cyo kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Bwana Raymond Mberabahizi umuyobozi wungirije w'akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya RWW mu karere ka Gasabo
Bwana Raymond Mberabahizi umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya RWW mu karere ka Gasabo.

Ibikorwa by’uyu mwaka byabimburiwe no gufungura ku mugaragaro umwaka wa 2017 wa Rwanda we want mu karere ka Gasabo mu ishuri rya Glory Secondary School mu kwezi kwa Gashyantare taliki ya 08. Muri iki kigo cy’amashuri hakorewemo ibikorwa bitandukanye byaranzwe by’umwihariko n’amahugurwa yabaga buri cyumweru agamije gukangurira urubyiruko kugira imyumvire ndetse n’umuco wo kwimakaza imiyoborere myiza ariwo musingi w’iterambere rirambye. Aya mahugurwa yagiye atangwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu.

Umunyamakuru Friday James wa Televiziyo y'u Rwanda ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo mu ishuri rya Glory Secondary School
Umunyamakuru Friday James wa Televiziyo y’u Rwanda ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo mu ishuri rya Glory Secondary School
Bwana Ndahiro Emmanuel, umuyobozi mukuru w'ikigo cya Synergia Traning Firm ubwo nawe yaganirizaga abanyeshuri bo muri Gasabo mu ishuri rya Glory Secondary School
Bwana Ndahiro Emmanuel, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Synergia Traning Firm ubwo nawe yaganirizaga abanyeshuri bo muri Gasabo mu ishuri rya Glory Secondary School
Loraine Rwema, umuyobozi w'uruganda rukora imyenda rwa Uzi Collection
Loraine Rwema, umuyobozi w’uruganda rukora imyenda rwa Uzi Collection
Bwana Murenzi Tristan, umuyobozi wa Rwanda We Want ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Glory Secondary School
Bwana Murenzi Tristan, umuyobozi wa Rwanda We Want ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Glory Secondary School.

Muri iki kigo kandi habereyemo inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abashoramari bakomeye mu gihugu barimo Bucyana Nsenga Patrick umuyobozi wa AC Group, Nshuti Khalid umuyobozi wa Camelia group Limited ndetse na Lieutenant Colonel Fred Karagwe wari waturutse muri RwandAir. Iyi nama nyunguranabitekerezo yari igamije gukangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka no gutekereza ku cyaruteza imbere. Uko ibikorwa byagenze, nuko byasojwe muri iri shuri ku mugaragaro mwakongera mukabikurikirana mu nkuru yacu iheruka http://rwandawewant.org/2017/10/23/reba-hano-uko-ibikorwa-byo-gusoza-imirimo-yumwaka-2017-ya-rwanda-want-yagenze-mu-karere-ka-gasabo /. Ibikorwa bya Rwanda we want muri iki kigo byasojwe n’itangwa ry’impamyabumenyi ku banyeshuri bitabiriye amahugurwa ya buri cyumweru.

Bucyana Nsenga Patrick umuyobozi wa AC Group, Nshuti Khalid umuyobozi wa Camelia group Limited ndetse na Lieutenant Colonel Fred Karagwe wari waturutse muri RwandAir, ndetse na Emile Ngaboyisonga umuyobozi wa Alpha M. Limited.
Bucyana Nsenga Patrick umuyobozi wa AC Group, Nshuti Khalid umuyobozi wa Camelia group Limited ndetse na Lieutenant Colonel Fred Karagwe wari waturutse muri RwandAir, ndetse na Emile Ngaboyisonga umuyobozi wa Alpha M. Limited.

Si mu karere ka Gasabo honyine hakorewe ibikorwa by’umuryango Rwanda we want kuko no mu karere ka Rulindo mu kigo cy’amashuri cya Gasiza hakorewe ibikorwa bitandukanye by’uyu muryango birimo amahugurwa ya buri cyumweru yitabirwaga n’urubyiruko rwigira muri iri shuri yatangwaga n’abayobozi mu nzego zitandukanye yaba iz’ubuyobozi ndetse n’inzego z’abikorera.

Madame Marie Claire Gasanganwa umuyobozi wungirije w'akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya RWW mu karere ka Rulindo
Madame Marie Claire Gasanganwa umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya RWW mu karere ka Rulindo
Bwana Richard Mutabazi, umuyobozi wungirije w'ikigo gitegura amarushanwa ya Tour du Rwanda(A.R.C.A) ubwo yaganrizaga abanyeshuri bo mu karere ka Rulindo mu ishuri rya Gasiza
Bwana Richard Mutabazi, umuyobozi wungirije w’ikigo gitegura amarushanwa ya Tour du Rwanda(A.R.C.A) ubwo yaganrizaga abanyeshuri bo mu karere ka Rulindo mu ishuri rya Gasiza
Me. Ndabirora Jean Damascene, inararibonye mu mategeko n'uburenganzira bwa muntu.
Me. Ndabirora Jean Damascene, inararibonye mu mategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Muri iki kigo kandi naho habereyemo inama ngishwanama ku ruhare rw’urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide mu guhangana n’ingaruka zayo. Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG) Bwana Clever Gatabazi ndetse n’impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda Prof Eugene Rutembesa, hajemo kandi n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Marie Claire Gasanganwa.

umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG) Bwana Clever Gatabazi ndetse n’impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda Prof Eugene Rutembesa
umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG) Bwana Clever Gatabazi ndetse n’impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda Prof Eugene Rutembesa

Muri iri shuri kandi hateguwemo amarushanwa agamije gutoza abanyeshuri kuvugira mu ruhame aribyo Public Speaking.

Uwatsinze amarushanwa yo kuvugira mu ruhame yahembwe ihene n'umuryango RWW akayishyikirizwa n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'umuryango Bwana Kirenga Patrick
Uwatsinze amarushanwa yo kuvugira mu ruhame yahembwe ihene n’umuryango RWW akayishyikirizwa n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango Bwana Kirenga Patrick

Uko ibikorwa byasojwe mu karere ka Rulindo wabikurikirana mu nkuru yacu iheruka http://rwandawewant.org/2017/11/08/dore-uko-umuhango-wo-gusoza-ibikorwa-byumuryango-rwanda-want-byumwaka-wa-2017-mu-karere-ka-rulindo-wagenze/. Ibikorwa bya Rwanda we want muri iki kigo byasojwe n’itangwa ry’impamyabumenyi ku banyeshuri bitabiriye amahugurwa ya buri cyumweru.

Bwana Mulindwa Prosper umuyobozi wungirije w'akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ubwo yasozaga ku mugaragaro ibikorwa bya RWW mu karere ka Rulindo
Bwana Mulindwa Prosper umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ubwo yasozaga ku mugaragaro ibikorwa bya RWW mu karere ka Rulindo

 

Share