Urubyiruko rwinjiye mu kwitegura kuba abayobozi beza b’u Rwanda rw’ejo – Rwanda We Want

Urubyiruko rwinjiye mu kwitegura kuba abayobozi beza b’u Rwanda rw’ejo

Ihuriro ry’urubyiruko ‘Rwanda We Want’ rukiri mu mashuri rwiyemeje gutegura bagenzi babo kugira ngo bakurane umutima n’inyota yo kuba abayobozi b’ejo hazaza. Uru rubyiruko rwatangije ubu bukangurambaga mu karere ka Rulindo ruvuga ko nta kindi bakwitura ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kubabere umubyeyi mwiza uretse kubutegurira abayobozi beza bazakomeza ikivi cyatangijwe n’abayobozi ba none mu gihe bazaba batagifite intege.

Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iheruka kubera I Kigali mu mwaka ushize yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Africa we Want’ (Afurika Twifuza).

Murenzi Tristan uyobora iri huriro ry’Urubyiruko ‘Rwanda We Want’ avuga ko iyi nsanganyamatsiko ari yo bakuyeho igitekerezo cyo gufasha Abanyafurika kugera kuri iyi ntego yabo ariko bahereye ku gihugu cyababyaye.

Ati “Twabonye uburyo Afurika we want yagerwaho ari ugutegura abayobozi bakiri bato, tukibaza tuti se tuzagera mu mashuri cyangwa ku bana bato b’Afurika gute, turavuga tuti kuki tutahera ku bajene bo mu Rwanda.”

Uyu musore avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari intangarugero muri Afurika bityo ko n’ibikorwa bikorerwa muri iki gihugu bikwiye kubera urumuri ibindi byo ku mugabane w’Afurika.

Ati “Muri iyi minsi u Rwanda ruratera imbere ariko twese tuzi ko tubikesha ubuyobozi bwiza, budahari nta na kimwe twageraho.”

Murenzi ugaruka ku ijambo urubyiruko rwahawe na Guverinoma mu nzego zitandukanye, avuga ko nka bagenzi be b’urubyiruko babonye nta kindi bakwitura Leta aka gaciro yabahaye atari ukuyitegurira abayobozi beza b’ejo.

Avuga ko benshi mu bayobozi bayoboye uyu munsi banyuze mu mateka ashaririye y’amacakubiri yabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akanatuma habaho ubu bwicanyi bwibasiye ubwoko bumwe.

Ati “Bagomba gutangira kwiga kuzaba abayobozi b’ejo hazaza bakiri bato kugira ngo nibagera mu mirimo bazitware neza nk’uko abariho uyu munsi bitwara neza navuga ko bigishijwe n’amateka mabi,

Uyu munsi igihugu kimeze neza hari igihe umujene yakwicara akavuga ati nta kibazo dufite u Rwanda rumeze neza nanjye reka niruhukire…Oya, ahubwo bagomba gutangira kwitegura kugira ngo bazasimbure abayobozi bariho uyu munsi, bakomereze ku murongo batangiye.”

Umumararungu Ansa wiga mu ishuri rya Gasiza Secondary School ryo mu karere ka Rulindo ryatangirijwemo ubu bukangurambaga kuri uyu wa mbere, avuga ko imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda rw’uyu munsi ituma yiyumvamo kuzakomereza ku kivi cyatangijwe n’ababyeyi be.

Uyu mwana w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko ibikorwa bya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame byatumye akurana inyota yo kuzaba umuyobozi.

Ati “U Rwanda rwa kera si rwo rwa none, dufite amahoro, yadushyize (Perezida Kagame Paul) mu mashuri, atwegereza ubuyobozi, aduha n’ibindi dukenera nk’amavuriro, imihanda n’ibindi.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire avuga ko kuba iyi gahunda yatangijwe mu karere abereye umuyobozi ari umugisha kuko iyi ntego yo gutegura urubyiruko ruzinjira mu buyobozi mu gihe kiri imbere ari yo Leta yifuza.

Ati “Urubyiruko ni rwo ejo hazaza h’iki gihugu, kwiremamo ubuyobozi bakiri bato ni ukuvuga ngo turi kubaka igihugu cyacu duhereye ku musingi.”

Uyu muyobozi washimiye uru rubyiruko rwihaye iyi ntego avuga ko uru ari urugero rwiza rutanga icyizere ku bayobozi ba none kuko babona ko igihe bazaba batagishoboye bazabona abasubukura ikivi batangije.

Iyi gahunda imaze gutangirizwa mu turere twa Gasabo na Rulindo yatangirijwemo uyu munsi, uru rubyiruko rwayitangije ruvuga ko izagera mu turere twose tw’igihugu kugira ngo abana b’u Rwanda bumve ko ari bo babumbatiye igihugu cyabo cy’ejo hazaza.

Urubyiruko rwiga muri Gasiza Secondary School bavuga biteguye kuzakomereza ku kivi cy’abayobozi ba none Gasanganwa asaba urubyiruko kwiyumvamo ko ari bo bazaba abayobozi b’ejo hazaza
Gasanganwa asaba urubyiruko kwiyumvamo ko ari bo bazaba abayobozi b’ejo hazaza
Ingabo z’u Rwanda zikangurira urubyiruko kuzakomereza aho zagejeje
Bamwe mu bagize iri huriro ryiyemeje gutegura urubyiruko rugomba kwinjira mu buyobozi
Share