Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bitandukanye ukora, umuryango Rwanda we want wifatanyije n’urubyiruko rwiga mu ishuri rya IPRC-Kigali ku bufatanye n’ubuyobozi bw’urubyiruko bw’akagari ka Gatare, mu murenge wa Niboye, akarere kicukiro mu gikorwa cy’umuganda wabereye mu ishuri rya IPRC-Kigali riherereye ku kicukiro kuri uyu wa gatandatu taliki 9 ukuboza 2017. Uyu muganda witabiriwe n’umuyobozi mukuru wa IPRC-Kigali Engineer Eugene Mulindahabi, umuyobozi mukuru wa Rwanda we want Bwana Murenzi Tristan n’abandi bayobozi bamwungirije ndetse n’abayobozi b’urubyiruko mu kagali ka Gatare.
Muri uyu muganda habayemo igikorwa cyo gutera ubusitani bugari mu ishuri rya IPRC-Kigali, kuhira ibiti ndetse no gutera ibindi biti mu nce zitandukanye z’iki kigo. Intego nyamukuru y’ubwitabire bw’umuyobozi wa Rwanda we want n’abamwungirije muri uyu muganda yari ukuganiriza urubyiruko rwawitabiriye k’uruhare rufite mu iterambere ry’igihugu ndetse n’amahirwe rufite mu gushaka ubushobozi bwo kwibeshaho ndetse no kwiyubakira igihugu.
Mu kiganiro yahaye urubyiruko ayobora Engineer Eugene Mulindahabi umuyobozi w’ishuri rya IPRC-Kigali yagarutse ku ruhare urubyiruko rufite mu kwiyubakira igihugu cyiza cy’ejo hazaza ndetse no kumahirwe rufite bo batigeze hambere. Yashimye bikomeye ubwitabire bw’umuryango Rwanda we want muri iki gikorwa bigaragaza ko urubyiruko rwahagurukiye hamwe kugirango ruharanire kwiyubakira igihugu cyabo kizira amacakubiri kandi gishingiye ku buyobozi bwiza.
Umuyobozi wa Rwanda we want bwana Murenzi Tristan, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye iki gikorwa yashimye abateguye iki gikorwa anashimangira ko cyaba umuco muri iki kigo mu rwego rwo gukomeza kubungabunga, gusigasira ibyagezweho ndetse no gutegura ibyiza biri imbere urubyiruko rufite. Yakomeje abwira urubyiruko ko rufite amahirwe adasanzwe ruhabwa n’ubuyobozi budahwema kurutera ingabo mu bitugu, anasaba urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa kubera indorerwamo nziza bagenzi babo, gukura amaboko mu mu mufuka bagakorana umuhate kuko aribyo bizatuma bagera ku byo bifuza mu gihe kizaza.
Uyu muhango wasojwe no gufata amafoto y’iki gikorwa kubari bitabiriye uyu muganda ndetse bananyuzaho ka Morale nk’urubyiruko.