Ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda rugamije guteza imbere ubuyobozi bufite ireme ndetse no gukangurira abakiri bato kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza “Rwanda We Want” ryateguye icyiganiro ngaruka mwaka kiba mu minsi yo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’I 1994. Icyo kiganiro cyabereye mu kigo iri huriro rikoreramo cya Ecole secondaire Gasiza riherereye mu karere ka Rulindo. Insanganyamatsiko y’iki kiganiro yagiraga iti:” The role of young leaders in rebuilding a post-genocide nation and dealing with its consequences.” Bishatse kuvuga ngo:” Uruhare rw’abayobozi bato mu kubaka ubuyobozi bwa nyuma ya Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo.”
Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye, aha twavugamo nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) Bwana Claver GATABAZI, Vice mayor w’akarere ka Rulindo Madame Marie Claire GASANGANWA ndetse n’impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda Professor Eugene RUTEMBESA.
Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CLNG) Bwana Claver yasangije urubyiruko rwiga muri iki kigo cya Gasiza amwe mu mateka y’inyigisho z’amacakubiri zabibwe mu banyarwanda zikabyara Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994. Uyu muyobozi yabwiye abanyeshuri ko uwabibye urwango n’amacakubiri mu banyarwanda yagendeye kuri bimwe mu bice by’umubiri wabo kugirango abatanye ariko yirinda gupima amaraso kuko bari guhita kubera bose bayahuriyeho. Uru rubyiruko rwagaragaje inyota yo kumenya amateka ababyeyi barwo banyuzemo, babajije ibibazo by’amatsiko bafite kuri aya mateka.
Uwitwa HAKIZIMANA Faustin yabajije icyegendeweho yabajije icyagendeweho kugirango abantu bisange mu bwoko runaka, haba Abahutu, Abatutsi cyangwa abatwa. Claver GATABAZI yavuze ko mbere yo gushyira ubwoko mu irangamuntu, hari umukoloni w’umubiligi waje agatangira gupima Abanyarwanda abereka itandukaniro rishingiye kuri bimwe mu bice by’imibiri yabo. Uyu mubiligi yakoze ibi kuko ari byo byonyine yabonaga yahenderaho ubwenge Abanyarwanda mu rwego rwo kubumvisha ko hari icyo batandukaniyeho kandi nyamara ntacyo. Ati:” Yapimye amaso, apima amatwi, amazuru, umunwa apima n’umutwe, ariko yirinda gupima amaraso kuko Atari kubona itandukaniro na rito mu maraso ya bene kanyarwanda. Bwana Claver akomeza avuga ko ibi byagendeweho mu rwego rwo kubiba amacakubiri mu banyarwanda, dore ko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda bari bafitanye igihango gikomeye mu miryango dore ko bashyingiranaga kandi basangiraga akabisi n’agahiye. Yakomeje ashimangira ko intego y’aba bakoloni yari ugucengeza ikinyoma mu banyarwanda kugeza aho nabo bacengewe no kukigenderaho bigatuma Abahutu bijundika Abatutsi bakaza no kugeza aho kubakorera Jenoside muw’I 1994. Gatabazi yasoje asaba aba bana b’u Rwanda kutazigera na gato bagwa mu mutego nk’uwo ababyeyi bawo baguyemo wo gucumbikira ikinyoma cyabaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Professor Eugene RUTEMBESA watanze ikiganiro ku ngaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze amateka ya Jenoside agomba kwigishwa , agashyirwa hanze kugirango abagundiriwe nayo bayasohokemo kandi abato bayigireho bagamije guharanira ko atazongera kuba ukundi. Uyu muhanga mu bumenyi bw’imitekerereze ya muntu yatanze ingero z’abantu bagiye bagirwaho ingaruka zo kutavuga ibyababayeho muri Jenoside. Yagize ati:” Iyo utavuze ahubwo nibwo biba bibi cyane, kuvuga ni iki? No gushaka kuvuga ibitavugika ni iki? Ni ukugerageza kubishyiraho sens(Impamvu cg ubusobanuro) bugoye ndetse butanahuye.” Akomeza avuga ko nubwo kuvuga ibyabaye byose bigoye ariko hari n’ibikwiye kwirindwa kuko hari ijambo ushobora kubwira umwana wawe rikamubera umurage mubi mu buzima bwe bwose.
Ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda rugamije guteza imbere ubuyobozi bufite ireme ndetse no gukangurira abakiri bato kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza “Rwanda We Want” risanzwe rikora ibiganiro nk’ibi byo gukangurira urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye kumva rubumbatiye ibyatuma u Rwanda rukomeza kurangwa n’imiyoberere myiza.
Iki kiganiro kitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu b’icyo kigo cya Ecole Secondaire Gasiza