Igikorwa cy’umuryango Rwanda We Want kigamije guhugura urubyiruko:”Umurage” cyatangijwe ku mugaragaro – Rwanda We Want

Igikorwa cy’umuryango Rwanda We Want kigamije guhugura urubyiruko:”Umurage” cyatangijwe ku mugaragaro

Umuryango Rwanda we want ugamije guhugura urubyiruko mu bikorwa ndetse no mu mahugurwa atandukanye watangije igikorwa bise:”Umurage” kigamije guhugura urubyiruko mu bijyanye no kwihangira imirimo aho bazasura ba rwiyemezamirimo batandukanye aho bagiye baherereye bagamije kwigira ku bikorwa bakora, gusobanuza neza imikorere y’ibigo bitandukanye ndetse no guhugurwa ku buryo bwo kwihangira imirimo nk’urubyiruko. Iki gikorwa cyatangijwe ku cyicaro cy’uruganda rukora imyenda rwa Haute Baso taliki ya 21 ugushyingo 2017.

 

Urubyiruko rwatemeberejwe ibice byose bigize Haute Baso aho bagendaga berekwa uko ikora ndetse banasobanurirwa ibyiza by’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu, inagamije guteza imbere gahunda ya “Made in Rwanda”. Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abakozi batandukanye burwo ruganda ndetse barimo n’umuyobozi mukuru washinze uru ruganda Mrs. Linda Ndungutse ndetse n’abayobozi b’umuryango Rwanda we want bari bahagarariwe n’umuyobozi mukuru wungirije Bwana Patrick Kirenga.

Ubwo urubyiruko rwitegerezaga imyenda itandukanye ikorwa na Haute Baso
Ubwo urubyiruko rwitegerezaga imyenda itandukanye ikorwa na Haute Baso

Umuyobozi w’uru ruganda yaganirije uru rubyiruko ku rugendo yakoze atangiza iki gikorwa, inzitizi zitandukanye yagiye ahura nazo ndetse nuko yazikuragamo kugirango akunde agere ku ndoto ze. Yakomeje kandi ababwira ko gufata icyemezo cyo kwikorera Atari ikintu cyoroshye kuko imbogamizi zihora zihari ariko ashimangira ko ufite ubushake , intumbero ndetse n’ukudacika intege wese agomba kugera kucyo yiyemeje.

Ubwo urubyiruko rwari ruri kumva impanuro bagirwaga n'umuyobozi mukuru wa Haute Baso
Ubwo urubyiruko rwari ruri kumva impanuro bagirwaga n’umuyobozi mukuru wa Haute Baso

Amaze kuganiriza uru rubyiruko, hakurikiyeho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’imikorere ye bwite ndetse n’iy’uruganda , uburyo akemura ibibazo ahura nabyo ndetse n’uburyo ashyira mu bikorwa ibitekerezo bishya bigamije kongera imikorere n’umusaruro w’uruganda. Akimara gusubiza ibibazo bitandukanye byabajijwe, yaboneyeho nawe umwanya wo kubaza buri umwe mu rubyiruko wari witabiriye iki gikorwa gahunda irambye ndetse n’indoto z’ahazaza afite kugirango abagire inama ndetse anabahumurize ku makenga yose bafite mu rwego rwo kubarema mo icyizere.

Iki gikorwa cyarangijwe no gufata amafoto y’urwibutso kubari bacyitabiriye bose.

Share