Club zinyuranye mu mashuri zafasha mu kongerera abanyeshuri uburere n’ubumenyi – Rwanda We Want

Club zinyuranye mu mashuri zafasha mu kongerera abanyeshuri uburere n’ubumenyi

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi ushinzwe imfashanyigisho Dr. Joyce Musabe yashimiye abanyeshuri bo muri Glory Secondary School bashinze Club yigisha iby’ubuyobozi (Leadership) kuko ngo iyi Club ifasha mu kubaka abayobozi b’ejo hazaza.

Ni mu nyigisho yari yagiye guha abanyeshuri baba muri Club yigisha ibijyanye n’ubuyobozi yitwa ‘The Rwanda we Want’, aho yabigishije ku nzira z’uko umuntu yaba umuyobozi mwiza.

Dr. Joyce Musabe yavuze ko Club nk’izi ari ikintu cy’ingenzi mu bigo by’amashuri kuko ngo zunganira abarezi  mu gutuma abanyeshuri babona ubumenyingiro.

Yavuze ko izi Club zitoza abanyeshuri guhora batekereza icyagirira abandi akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati: “Club nk’izi zituma umwana  agira intumbero kandi agatekereza ibyafasha abandi. Aba bana twigisha ni bo bazavamo abayobozi b’ejo.”

Yakomeje avuga ko aba bana bari mu ishuri uyu munsi ariko ngo ni bo bayobozi b’ejo. Ati “Muri iyi myaka niyo bafite yo kwiga ubumenyingiro bw’umuyobozi uhamye.”

Yavuze kandi ko Club zifasha abayobozi kureberera abanyeshuri kuko badatakaza umwanya bakora ubusa ngo bibe byatuma abayobozi barinda kubirukaho.

Ibi kandi byashimaniwe n’umuyobozi w’ishuri Glory Secondary School UWAMUNGU KAGENZA Jean de Dieu avuga ko ‘Club Rwanda we want’  kuva yaza mu kigo ayobora, na bo byabafashije cyane.

Ati: “Kuva aho iyi Club igeze mu kigo cyacu yatumye akazi koroha  kuko, idufasha mu buryo bw’imiyoborere y’ishuri ryacu cyangwa no mu buryo abanyeshuri bitwara muri rusange ndetse no mu bumenyi bundi bagira.”

Abanyeshuri na bo bavuga ko iyi Club ndetse n’andi ari mu ntwaro yakoreshwa mu kurwanya uburara no kunywa ibiyobyabwenge mu mashuri ngo kuko muri Club hari ubwo bigira hamwe n’urungano, iby’ibiyobyabwenge kandi n’umwanya batakazaga muri byo bakawukoresha bari mu Club.

Abo mu ishuri Glory Scondary School twaganiriye bavuga ko kuva iyi Club ‘The Rwanda We Want’ yaza yaciye ibyo gusunikana n’abayobozi kuko bigiramo ibyo gukora batarinze kugora abayobozi dore ko ngo ari na bo biba bifitiye umumaro.

Dr. Musabe yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri byaba byiza bagiye bahagurukira gushyira imbaraga mu ishyirwaho rya Club zitandukanye kuko ngo na bo bibafasha mu kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri.

Ati: “Abayobozi rero, ibigo by’amashuri bagiye badufasha mu nyigisho zabo bagashyiramo Club nk’iyi waba ari umusaruro ukomeye w’igihugu cyacu w’ahazaza. Club zibereyeho kugira ngo zivane abana muri ‘theorie’ zibashyire muri ‘pratique’ batekereze mu buzima bwabo noneho bibone ko barimo gushaka igisubizo.”

Umuyobozi wa Glory Secondary school UWAMUNGU KAGENZA Jean de Dieu
Bemeza ko Club yabafashije gukoresha neza igihe cyabo
Murenzi Tristan washinze iyi Club
Share