Rulindo: Urubyiruko rwakanguriwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu – Rwanda We Want

Rulindo: Urubyiruko rwakanguriwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Rwanda We Want’ ryakanguriye urubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo gukoresha imbaraga zose bafite mu guteza imbere igihugu cyabo, bikajyana no kwitegura gutanga umusanzu mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu bakiri bato.

Rwanda we Want yashinzwe kugira ngo itange umwanya wo kuganira ku buryo urubyiruko rushobora kwiteza imbere rukanagira uruhare mu miyoborere y’igihugu, kugira ngo ruzavemo abayobozi bo mu gihe kiri imbere.

Kuri uyu wa Mbere iri huriro ryagiranye ibiganiro n’abiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Gasiza, byitabirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yavuze ko iki gitekerezo cyavuye mu kindi kinini cya ‘Africa we want’ cyangwa ‘Afurika Twifuza’, nk’insanganyamatsiko yaganiriweho mu nama ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye i Kigali mu 2014.

Icyo gihe ngo urubyiruko rwasanze Afurika ifite umutekano n’iterambere rirambye ariko bagasanga ibyo byakomeza kugerwaho bivuye hateguwe abayobozi b’ejo hazaza hakiri kare.

Ati “Twaravuze tuti ‘twe kuki nk’urubyiruko tutabitangira uyu munsi kugira ngo urubyiruko rutangire gutegurwa kuba abayobozi, kuko iterambere ryose riba rishingiye ku buyobozi bwiza.”

Murenzi yavuze ko gutegura abakiri bato bibafasha kuzitwara neza nibagera mu nshingano zabo ndetse bakazabasha gukorera mu ngata abo u Rwanda rufite ubu.

Yakomeje agira ati “Bo navuga ko bigishijwe n’amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo, ariko uyu munsi igihugu kiri mu mutekano, kibayeho neza. Hari igihe umujeni yakwicara akavuga ati “nta kibazo dufite, u Rwanda rumeze neza nanjye reka niruhukire”. Oya, ahubwo urubyiruko rw’u Rwanda rugomba gutangira kwitegura guhera uyu munsi kugira ngo bazasimbure abayobozi beza bariho, bakomereze ku murongo bariho uyu munsi.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rukindo Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Claire Gasanganwa, yatanze ikiganiro yibutsa urubyiruko ko rugomba kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’iry’igihugu kuko rushoboye.

Yavuze ko urubyiruko rw’aka karere rufite uruhare runini binyuze mu makoperative, ba rwiyemezamitimo ndetse n’urufasha ababyeyi mu nshingano zitandukanye, ashimira iri huriro ryaje kubaganiriza avuga ko iyo ari urubyiruko ruganira n’urundi byoroha kuko ntabwo bumva ko ari ibintu abantu bakuru babinjizamo.

Yakomeje agira ati “Cyane ko urubyiruko ari umubare munini ugereranyije n’abato cyane n’abashaje, navuga ngo rufite uruhare rukomeye, niyo mpamvu twishimiye ko tubonye n’abaza kubongeramo imbaraga kugira ngo rwa ruhare rurusheho kwiyongera, nabo babashe kubaka iterambere ry’igihugu.”

Rwanda We Want igenda ikorana n’ishuri rimwe muri buri karere hagashingwa amatsinda (Club) y’imiyoborere. Uru rubyiruko ruhuzwa mu biganiro n’abayobozi batandukanye cyangwa urundi rubyiruko rufite intambwe rumaze gutera ngo biyumvemo ubushobozi bwo gukorera igihugu bakiri bato, nk’abayobozi b’ejo hazaza.

Rulindo ni Akarere ka Kabiri ‘Rwanda We Want’ ikoreyemo nyuma ya Gasabo, aho bakoranaga na Glory secondary School.

Murenzi Tristan, umuyobozi mu ihuriro Rwanda we want yavuze ko gutegura abana bakiri bato bibafasha kuzuzuza neza inshingano bazahabwa

 

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Gasiza bakanguriwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

 

Visi Meya Gasanganwa yibukije uru rubyiruko ko rushoboye bityo ko rukwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

 

Polisi mu Karere ka Rulindo yibukije urubyiruko ko ntacyo rwageraho rutirinze gukoresha ibiyobyabwenge

Share