Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31/03/2018, umuryango Rwanda we want wateguye ikiganiro ngishwanama kigamije kwerekana uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu w’I 1994. Iki kiganiro ngishwanama cyabereye kuri Centre-Iriba. Professeur Emmanuel Habimana impuguke mu mitekerereze ya muntu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Quebec muri Canada, Dr Donatilla Mukamana impuguke mu mitekerereze ya muntu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Madame Assoumpta Mugiraneza impuguke mu mitekerereze ya muntu akaba n’impuguke muri Politiki akaba ndetse n’umuyobozi mukuru wa Centre-Iriba, Ingrid Karangwayire intumwa y’Imbuto Foundation muri iki kiganiro nibo bashyitsi bakuru bari bacyitabiriye.
Professeur Emmanuel Habimana mu bitekerezo yasangije abari bitabiriye iki kiganiro, yasobanuriye urubyiruko ko iyo umuntu arekeye aho kwibuka ageraho akiyumvisha ko byabintu byabaye ari ibisanzwe ko ntagitangaje kirimo, yakomeje asobanura ko muri kimwe mu bintu byatumye Jenocide iba ari uko abantu bagezeho bakagira imyumvire yuko gukora Jenocide ari ibintu bisanzwe bagendeye ku mateka yahereye muri 1959. Kuyibuka rero bityo bifasha abantu kwiyumvisha uburemere bw’ububi bwiki gikorwa kibi kandi ndengakamere cyibasiye inyokomuntu.
Dr Donatilla Mukamana mu bitekerezo yasangije abari aho, yashimangiye yuko imyumvire y’abantu itagakwiye kurangwa no kwitandukanya cyangwa kwica mo ibice, ngo bamwe bumve ari abahutu abandi bumve ko ari abatutsi, kuko ntanumwe uhitamo uko azavuka ameze. Yakomeje gushishikariza urubyiruko gukora cyane bakirinda amacakubiri ndetse bagakumira ingengabitekerezo ya jenocide mu buryo bwose bushoboka kugirango ibyabaye ntibizongere kuba ukundi.
Madame Assoumpta Mugiraneza mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki kiganiro ngishwanama yashimiye bikomeye urubyiruko rugize umuryango Rwanda we want avuga ko niba urubyiruko ruri kugaragaza imbaraga nkizi muri ibi bikorwa, hari icyizere gikomeye cy’u Rwanda rwiza rw’ahazaza, ndetse ko nkuko Jenocide yo muri mata 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa hifashishijwe urubyiruko, ari nako abayihagaritse bari urubyiruko kandi n’abazakomeza kwiyubakira igihugu cyizira amacakubiri bagomba kuba urubyiruko.
Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa Rwanda we want bwana Murenzi Tristan, yashimiye abitabiriye iyi nama muri rusange ndetse anabizeza ko iki kiganiro kigomba kuba ngarukamwaka kugirango urubyiruko rukomeze kumenya uruhare rwabo mu guhangana n’ingaruka za Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iki kiganiro rwatanze ibitekerezo ku mpamvu bumva yuko bakwibuka, abandi bashimira byimazeyo iki kiganiro cyateguwe kuko cyabahumuye amaso kikabumvisha impamvu nyakuri yo kwibuka kuko bumvaga ntayo bazi, ariko basobanukiwe byimazeyo n’impamvu yo kwibuka, abandi banasaba ko iki kiganiro ngishwanama cyaba ngarukamwaka kugirango gikomeze gifashe urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya Jenocide kumva agaciro n’impamvu byo kwibuka.
Amwe mu mafoto yaranze iyi nama ngishwanama: