Umuryango Rwanda we want wifatanyije n’abaturage bagize imidugudu yo mu kagari ka nyarutarama mu kiganiro cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994 – Rwanda We Want

Umuryango Rwanda we want wifatanyije n’abaturage bagize imidugudu yo mu kagari ka nyarutarama mu kiganiro cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994

Kuri uyu wa kabiri ku isaha y’i saa cyenda, umuyobozi wa Rwanda we want n’abagize umuryango Rwanda we want bifatanyjije n’abaturage bagize umudugudu wa Kamahwa, Juru, Kinama ya kabiri ndetse na Gishushu igize akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu biganiro byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994. Umuyobozi wa Rwanda we want bwana Murenzi Tristan ndetse n’abaturage bagize iyi mirenge bakaba bunguranye ibiterekezo muri iki kiganiro.

Bamwe mu bari bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu bari bitabiriye iki kiganiro

Umuyobozi wa Rwanda we want, mu kiganiro yatanze yagarutse cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ingaruka za Jenocide. Ingaruka ya mbere kandi ihangayikishije igihugu muri rusange ni ihungabana. Iri hungabana rigera ku bantu bose yaba ababaye muri Jenocide ndetse n’urubyiruko rwabayeho nyuma ya Jenocide. Iki kibazo kikaba gikwiye kwitabwaho na buri wese bitewe nuko hadafashwe ingamba zikomeye iri hungabana ryavamo ihererekanywa rikagera no kubazakomeza bavuka.

Bwana Murenzi Tristan umuyobozi wa Rwanda we want ubwo yaganirizaga abari bitabiriye iki kiganiro
Bwana Murenzi Tristan umuyobozi wa Rwanda we want ubwo yaganirizaga abari bitabiriye iki kiganiro

Yanagarutse kandi ku ngamba zafatwa kugirango urubyiruko rubashe guhangana n’ ingaruka za Jenocide ni icyizere cyo kubaka igihugu cyacu. Urubyiruko rukwiye kwiremamo icyizere cyo kubaka igihugu cy’ejo hazaza kizira amakimbirane ndetse rukaba rwose rugomba gusenyera umugozi umwe.

Iki kiganiro cyarangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe gusa mbere yaho gato bamwe mu bitabiriye bakaba bagize inyunganizi batanga ndetse banabaza ibibazo kubyari byaganiriweho muri rusange.

Share