Umuryango Rwanda we want watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo by’umwaka wa 2018 ku mugaragaro mu karere ka Rulindo – Rwanda We Want

Umuryango Rwanda we want watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo by’umwaka wa 2018 ku mugaragaro mu karere ka Rulindo

Kuri uyu wa kane taliki ya 26 Mata 2018 ku isaha y’I saa cyenda, umuryango Rwanda We want watangije ku mugaragaro ibikorwa byayo muri uyu mwaka wa 2018 mu karere ka Rulindo, aho isanzwe ikorera mu ishuri rya Ecole Secondaire Gasiza. Uyu muhango wari witabiriwe na Vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo Madame Marie Claire Gasangwanwa ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo Madame Marie Claire Gasangwanwa
Vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo Madame Marie Claire Gasangwanwa

Mu ijambo  umuyobozi w’ishuri rya Ecole Secondaire Gasiza yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango yashimye imikorere y’umuryango Rwanda We want ndetse anashimangira ko ibikorwa byayo mu ishuri ayoboye bizahabwa umwanya kuberako nabyo bifasha mu burezi bw’abanyeshuri aribo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.

 umuyobozi w’ishuri rya Ecole Secondaire Gasiza
umuyobozi w’ishuri rya Ecole Secondaire Gasiza

Ubutumwa bw’umuyobozi mukuru wa Rwanda we want bwasomwe n’umujyanama we bwana Benjamin Binamungu bwagiraga buti:” ibikorwa bya Rwanda we want muri uyu mwaka bizibanda ku gutegura ba rwiyemezamirimo beza b’uyu munsi ndetse n’ejo hazaza, bazashobora guhangana ndetse no gukemura ibibazo biri hanze bahereye mu miryango yabo ndetse n’ibibazo by’umuryango nyarwanda muri rusange. Tugomba kandi no kwifatanya n’igihugu muri rusange muri ibi bihe byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu w’I 1994 tuzirikana ku ruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ingaruka zayo ndetse twiyemeza  gukumira amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo yayo, kugirango tubashe kwiyubakira u Rwanda twifuza.”

Bwana Binamungu Benjamin ari gusomera abari bitabiriye uyu muhango ijambo ry'umuyobozi wa Rwanda we want
Bwana Binamungu Benjamin ari gusomera abari bitabiriye uyu muhango ijambo ry’umuyobozi wa Rwanda we want

Mu ijambo rye umushyitsi mukuru Vice Mayor Marie Claire Gasanganwa  Yashimiye cyane Rwanda we want ku mahugurwa itanga mu ishuri rya E.s Gasiza guhera mu mwaka ushize, anashima ndetse kandi ko ari intambwe ikomeye kubona urubyiruko rufata iyambere mu gutoza bagenzi babo badategereje ko ari abakuru gusa bazabikora.

 Umushyitsi mukuru Vice Mayor Marie Claire Gasanganwa ageza ku bari bitabiriye uyu muhango ijambo rye ry'umunsi
Umushyitsi mukuru Vice Mayor Marie Claire Gasanganwa ageza ku bari bitabiriye uyu muhango ijambo rye ry’umunsi
Share