Gasore Serge arakangurira urubyiruko gukora cyane kuko ejo rutazabeshwaho n’ikindi uretse imbaraga n’ubwenge. – Rwanda We Want

Gasore Serge arakangurira urubyiruko gukora cyane kuko ejo rutazabeshwaho n’ikindi uretse imbaraga n’ubwenge.

Muri iki cyumweru, umuryango Rwanda We Want wagiranye ikiganiro na Gasore Serge, umwe mu barinzi b’igihango b’urubyiruko, akaba n’umwe mu bashinze Gasore Serge Foundation, aho agira inama urubyiruko kutajya mu macakubiri ahubwo rukareba ibiruhuriza hamwe mu iterambere ry’igihugu.

Ubu butumwa yabutanze mu rwego rw’ ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge umuryango Rwanda We Want watangije muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Ni ugukora cyane mukareka amacakubiri mugashyira imbere ibibahuza mu iterambere kuko aho tugana harakomeye; u Rwanda ruri gutera imbere kandi n’isi muri rusange ku muvuduko uhambaye.”

Ubu bukangurambaga, buri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga gusa, bushingiye ku masomo uyu muryango wakuye mubiganiro wagiye ukorera hirya no hino mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ibindi biganiro byibanze ku bumwe n’ubwiyunge.

Yakomeje anasaba urubyiruko ko rwakwirinda imico y’amahanga agira ati: “ u Rwanda rufite imico myiza yaranze abanyarwanda kuva kera yaranze ba sogokuru ndetse nk’ urubyiruko twakagombye kuyireberaho gusa tukirinda ibibi byari biyirimo kuko nabo hari aho bageze amacakubiri abageraho ari nabyo byatumye igihugu cyacu kibamo jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994; ariko nimureke dukomere k’umuco wacu wo gukundana.”

Nk’uko ahenshi byagiye bigaragara ko abenshi mu rubyiruko bakura ingengabitekerezo ya jenoside ku babyeyi babo, Gasore yahamagariye abo babyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bashaka gucengeza mu bana babo, kureka kurebera abantu mu ndorerwamo y’amoko cyangwa ibindi bibatandukanya. Yungamo ati: “Kera byabayeho ko abantu batera imbere bakoresheje munyangire, akarere bakomokamo, amoko, indeshyo n’ibindi, ariko ubu mu Rwanda ndetse n’isi ya none, umuntu aramuka kuberako yakoze cyane n’ubwenge yakoresheje mu mirimo ye. Gukomeza gushyira amacakubiri mu bana ni ukubahemukira cyane; ni nko kutabifuriza  iterambere ry’ejo hazaza.”

Urugendo rwo gushinga Gasore Serge Foundation

Gasore Serge ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu, akaba yarashinze ikigo cyitwa Gasore Serge Foundation mu 2012; ikigo giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Iki kigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Ibikorwa byo gufasha, Gasore avuga ko yabitangiye akiga muri kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yari yaragiye kwiga kuri buruse yahawe kubera kumenya kwiruka yari yaratangiye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye hano mu Rwanda bikamuhira.

Yagize ati: “Mu biruhuko nazaga iwacu I Ntarama ari naho narokokeye Jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994, nkakora ibikorwa bito bijyanye n’amafaranga make nabaga nakuye muri uko kwiruka nko kwishyurira mituweli abatishoboye, kuboroza amatungo magufi n’ibindi.”

Uyu murinzi w’igihango avuga ko impamvu nyamukuru yamusunikiye gukora ibyo bikorwa bikaza no kugera aho yagura ibikorwa agatangiza Gasore Serge Foundation, ari iy’ ubumwe n’ubwiyunge.

Yasobanuye ko iyo witegereje icyerekezo cy’igihugu cy’u Rwanda usanga abantu badashyize hamwe byagorana kukigeraho. Yungamo ati: “Mbitangira nibazaga nti: ‘ubundi ubu kugirango igihugu gitere imbere ni iki gisanbwa ?’ Birasabwa ko hahantu hakomeretse hungwa; ubwo ni ukuhasusurutsa, kuzana amashuri, guhindura imitekerereze y’ababyeyi bakiri mu macakubiri, nti : ‘Ese uwabikora si ryo terambere ry’igihugu ry’abaturage?’ Usibyeko ntarabona igisubizo gihamye, ndi gukora gusa ndizera ntashidikanya ko Imana izanyereka umusaruro mu gihe ibi nahigiye byose bizaba byagezweho.”

Umusaruro ntiwatinze kwigaragaza kuko Gasore Serge yaje guhabwa igihembo cy’umurinzi w’igihango akaba ari nawe wenyine mu rubyiruko wahawe iki gihembo na Nyakubahwa Jeanette Kagame. Igihembo Gasore afata nk’ikimenyetso kibibutsa gukora cyane, icyo yagererenije “n’ urukiramende rwo kutazasubira inyuma ahubwo rwo gukora byinshi.”

Uburyo bakoresha bimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Uyu muryango Gasore Serge Foundation ukoresha uburyo bw’ibikorwa bifatika mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri hagati y’abaturage.

Gasore asobanura ko boroza itungo rigufi umuturage umwe ariko bakamubwira ko agomba koroza abaturanyi be, ati: “Bityo rero niba baturanye ari bane, ukabaha rya tungo rigufi. Byanze bikunze batangira kuvugana. Kwa kuvugana bibaha gufungukanaho ari nabwo byabindi bibatanya bagenda babiha agaciro gake kurusha kimwe bahuriyeho ari benshi.”

Urundi rugero yatanze ni aho bahuriza ababyeyi mu makoperative ndetse na babandi bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Avuga ko iyo bahuriye hamwe bakirirwana bagakora umuganda bakorera koperative yabo, habaho kuganira bagasangizanya ibibazo wawundi wumvaga afite ibibazo biremereye akumva bibaye ibibazo bito cyane.

“Bwa bwigunge yari afite agatangira kuva mu gikari akaza aho abandi bari.”

Gasore Serge avuga ko zimwe mu ntumbero bafite ari ukurushaho kongera imbaraga mu bihuza abantu mu matsinda y’iterambere, ibiganiro; nk’urubyiruko mu biganiro ndetse na gahunda za siporo, nka 20km de Bugesera, kimwe mu bikorwa uyu muryango uzwiho gutegura kigahuza abantu benshi baturutse mu ntara zose z’igihugu, bagahura bakaganira kandi bakanaganirizwa ku iterambere ry’igihugu, “ari ko barushaho kwibukiranya ibyo bahuriraho byinshi bakibagirwa ibibatandukanya.”

Share