Nkuko mu nshingano zayo bikubiyemo, umuryango Rwanda we want ugamije gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere urubyiruko ndetse no kwagura ubuvugizi ku rubyiruko rugamije gukora ibikorwa biteza imbere igihugu. Kurubu ubuyobozi bwa Rwanda we want buri gutegura igikorwa cy’umuganda kigamije gukora ubukangurambaga mu gushyigikira no guteza imbere uburezi budaheza.
Iki gikorwa kigamije gukorera ubuvugizi n’ubukangurambaga mu guteza imbere no kwagura uburezi budaheza, bigamije kurwanya imyuvire mibi ndetse n’akato gahabwa abana bafite ubumuga butandukanye. Iki gikorwa kandi cyateguwe n’umuryango Rwanda we want kikaba kizabera ahari kubakwa ishuri riteganyirijwe kuzakira abana bafite n’ubumuga bwo mu mutwe :”TUBITEHO DAY CENTER”. Iri shuri rikaba riherereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga akagari ka Nunga(Hafi y’isoko rya Gahanga). Iki gikorwa kikazaba kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 16 ukuboza 2017, kikazatangira saa tatu za mugitondo. Iri shuri ryari risanzwe rifite icyicaro ku kimironko rikaba ryarashatse kwagura umubare w’abana rifasha bityo mu nkunga zitandukanye ryahawe rikaba ryarahisemo kwagura ubushobozi bwabana ryakira mu rwego rwo gufasha benshi mu bakeneye ubufasha bwaryo.
Umuryango Rwanda we want ukaba uboneyeho n’umwanya wo gutumira abifuza bose kuzabana nabo muri iki gikorwa gifitiye abana b’u Rwanda akamaro. Ku bindi bisobanuro mwakwandikira info@rwandawewant.com cyangwa se mugahamagara kuri 0784444808.